Follow us on Twitter
Published On: Fri, Feb 3rd, 2012

Nyamasheke: Buri wese arasabwa kurinda abana ihohoterwa


Nyamasheke Buri wese 300x224 Nyamasheke: Buri wese arasabwa kurinda abana ihohoterwa

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungiririje ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Bahizi Charles, yasabye abaturage b’imidugudu  ya Nyakagano na Busangati, mu kagari ka Burimba ko mu murenge wa Shangi, ko bagomba guharanira ko ihohoterwa rikorerwa abana ricika burundu.

Ibi yabivuze mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari tariki ya 01 gashyantare 2012, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Duharanire ubutwari duhashya ihohoterwa rikorerwa abana.”

Bahizi yasabye abaturage guharanira ko abana bose bagira ubuzima bwiza, bakiga, bakagaburirwa neza kandi bakambikwa neza.

Yavuze ko hajya hagaragara ihohoterwa rikorerwa abana haba ku mashuri cyangwa mu ngo ariko ntibikurikiranwe uko bikwiye, akaba yasabye inzego zose ndetse n’abaturage kubihagurukira bagaha umwana agaciro akwiye.

Bahizi yakomeje avuga ko muri iki gihe ikibazo cyo guhohotera abana gihangayikishije bityo abasaba ko batajya bahishira ihohoterwa ribakorerwa iryo ari ryo ryose ndetse bagafata iya mbere mu kubarengera.

Yagize ati: “Abana nibo ntwari z’ejo. Tubiteho uko bishoboka kose kandi tube aba mbere mu kubarengera”.

Kubwe ngo abaturage bagomba kuba abajyanama ba bagenzi babo bagafashanya mu iterambere ndetse no mu gucunga umutekano.


  

Incoming search terms:

  • kurwanya ihohoterwa ryabana
  • ihohoterwa ryabana mu rwanda

Leave a comment

XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Rwanda Political news - News of Rwanda