Nyamasheke: Abagize ubutwari bwo kwitangira abana bashimiwe
Umwe mu miryango yareze abana b’imfubyi. Uwo barera ni uwo uri hagati ubu arangije amashuri abanza.
Mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari wabereye mu murenge wa Shangi, mu kagari ka Burimba, abaturage bo mu midugudu ya Nyakagano na Busangati bagize ubutwari bwo kwita ku bana b’imfubyi bashimiwe.
Muri aba babyeyi hagaragayemo umugore umwe wafashije umwana w’imfubyi akamwonsa akamukuza kandi yari ageze mu zabukuru, none ubu umwana akaba arangije amashuri abanza.
Mukantabana Mariyana we yabashije kurera abana batatu b’imfubyi kandi nawe yari asanganywe abe barindwi. Yavuze ko yasanze abana badakwiye kwandagara akabajyana mu be nubwo bitamworoheye gutunga abana 10. Yongeyeho ko yishimye kuba abandi babona ko yakoze neza ndetse akanabishimirwa.
Muri abo bana b’imfubyi bitaweho harimo bamwe bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 bagasigara batagira imiryango yo kubitaho. Aba babyeyi bagiye bashyirwa imbere y’abandi bagashimwa ariko nta shimwe rifatika bagenewe.
Umuyobozi w’umurenge wa Shangi, Kamali Aime Fabien, yashimye ubutwari bw’abo babyeyi barinze abana kubaho nabi, bakabajyana ku ishuri kandi bakaba bagikomeje kubafasha. Yaboneyeho no kugaya abaturage batajyana abana ku ishuri ahubwo bakabashora mu mirimo itandukanye nko kuroba n’iy’indi.
Yabasabye ko bareka abana bakagana ishuri kuko nta wundi murage bategereje kubaha uruta ubumenyi bazakura ku ishuri.














