“Uwarwanyije ihohoterwa ry’abana nawe ashobora kugirwa intwari nk’izindi’ – Rucagu
Mu kiganiro n’abanyeshuri ndetse n’abakozi b’ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), umuyobozi w’itorero ry’igihugu Boniface Rucagu yavuze ko bishoboka ko mu barwanije ihohoterwa ry’abana havamo intwari.
Rucagu avuga ko aho u Rwanda rugeze urugamba rw’amasasu rwarangiye ahubwo hakaba hasigaye urugamba rw’iterambere. Agira ati “igihe n’icyacyo, cyera bagiraga umuntu intwari kuko yaguye igihugu akakigira kigari n’ibindi ariko aho tugeze si ukwagura igihugu turwana ni iterambere aho tugomba guharanira kuba cyangwa gushaka ubutwari mu kuzamura iterambare ry’igihugu”.
Yavuze ko nta terambere ryagerwaho abantu bagihohoterwa mu gihugu, bityo umuntu wese wabasha kurwanya iryo hohoterwa rikorerwa abana cyangwa n’abandi ngo ashobora kugirwa intwari byagaragaye ko yabyitangiye.
Yagize ati: “Raoul Fleon yamenyekanye ku isi yose kuko yaretse ibindi byose akarwanya ibiyobyabwenge natwe hano mu Rwanda umuntu bigaragaye ko yaretse ibindi byose akitangira abana bahohoterwa, abantu bakabibona bakanabyemeza ni kuki atagirwa intwari?”
Major Gerard Nyirimanzi avuga ko hashyizweho iyi tariki 01/02 yo kwibuka intwari kuko ariho mu Rwanda haba hari ubukungu bugaragara benshi mu baturage nta kibazo cy’ubukene kibaranga kuko baba barejeje imyaka.
















